00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alyn Sano yahishuye ibyo amaze gukura mu muziki yatangiriye ku ishuri

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 Mutarama 2022 saa 06:05
Yasuwe :

Alyn Sano uri mu barangije umwaka wa 2021 bahagaze bwuma mu muziki w’u Rwanda, yahishuye uko umuziki wamuhinduriye ubuzima akabasha kunganira umubyeyi we ndetse akiyishyurira amafaranga y’ishuri.

Ibi Alyn Sano yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE ubwo yagarukaga ku rugendo rwe mu muziki, aho yanakomoje ku bintu wamugejejeho mu buzima bwe.

Alyn Sano wakuriye muri korali zo ku ishuri, benshi mu bo baririmbanaga bamubwiraga ko azi kuririmba bityo akura azi neza ko afite impano idasanzwe yo kuririmba.

Icyakora kimwe n’abandi bana, Alyn Sano avuga ko yari afite inzozi zo kuzaba umukozi wa banki cyangwa agakorera imishinga mpuzamahanga, ibyo yatekerezaga ko byazamufasha kunganira umubyeyi we wabareraga bimugoye.

Impano ye mu muziki yatangiye gutekereza uko yayibyaza umusaruro ubwo yari ageze muri Kaminuza.

Ati “Kubera ko nari umuhanga mu bintu by’icungamutungo numvaga nshobora kuzabona akazi kamufasha. Ariko ngiye muri kaminuza dutangira kwiga kwimenya nibuka ko mfite impano yo kuririmba kuko no muri korali ku ishuri bakundaga kumbwira ko nzi kuririmba, bituma ntangira gutekereza uko byantunga.”

Icyakora ngo iki gihe ubuzima bwari bugoye kuko kujya kwiga byamusabaga gukora urugendo rurerure n’amaguru ndetse no kubona uko yishyura amasomo atari ibintu byoroshye.

Ati “Ahantu twari dutuye no ku ishuri harimo urugendo, ugasanga ndahagenda n’amaguru. Nta cyizere nari mfite ko byazagenda neza. Ngeze muri kaminuza nibwo natekereje ko nabyaza umusaruro impano yanjye yo kuririmba. Kuva icyo gihe natangiye kwiga indirimbo umunsi umwe mpabwa akazi ko kuririmba muri hoteli.”

Inshuro ya mbere aririmba muri hoteli, Alyn Sano avuga ko yahembwe ibihumbi 10 Frw. Amafaranga atari make ku mwana w’umukobwa wari uhangayikishijwe n’icyo yakora ngo yunganire umubyeyi we.

Kuva icyo gihe mu 2015 Alyn Sano yahise yinjira mu itsinda ry’abaririmbanaga na Hope Irakoze muri Hotel des mille collines, atangira kwinjiza amafaranga atyo. Nyuma yaje no gutangira kuririmba mu bukwe.

Alyn Sano wari ukomeje kugaragaza impano idasanzwe mu muziki, yatangiye kujya aniyambazwa n’abahanzi ngo ajye kubafasha mu majwi anyuranye muri studio naho akahakura amafaranga.

Uko yarushagaho kumenyera uyu mwuga, Alyn Sano avuga ko ariko umushahara we wagiye wiyongera kugeza ubwo avuye ku byo kujya ku ishuri n’amaguru agura imodoka akuye mu muziki.

Uretse imodoka yakuye mu muziki, uyu muhanzi avuga ko umwaka n’igice wa nyuma w’amasomo ye yawiyishyuriye.

Gufasha abahanzi muri studio, nibyo byatumye Alyn Sano atekereza gukora umuziki ku giti cye, indirimbo ya mbere yayisohoye mu 2016.

Ati “Icyo gihe naricaye ndibaza nti ’none se niba abo mfasha basohora indirimbo zigakundwa kuki njye ntabyikorera?’”

Kuba yari akiri umunyeshuri urebwa n’inshingano zo kwiga neza, byatumye indirimbo ya mbere ya Alyn Sano atabasha kuyimenyekanisha.

Ibi byatumye afata icyemezo cyo kubanza gushyira ku ruhande ibyo gusohora indirimbo, akomeza amasomo yaburagamo umwaka umwe ariko akomeza kuririmba muri hoteli kugira ngo abone ubushobozi bwo kwishyura ishuri, kwiteza imbere no kunganira umuryango we.

Nyuma yo kurangiza amasomo ye mu 2017, mu 2018 Alyn Sano nibwo yasohoye indirimbo ye ya kabiri ahita afatiraho kugeza n’uyu munsi ubwo ari ku rutonde rw’abahanzikazi bakora umuziki b’ibyamamare mu Rwanda.

Ikiganiro na Alyn Sano

Alyn Sano atangiye umwaka wa 2022 ari mu bahanzikazi bahagaze bwuma mu muziki
Alyn Sano yahamije ko umuziki wamuhinduriye ubuzima unamwishyurira amashuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .