00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cyuzuzo na Aissa Cyiza bagaragaje ibikomere batewe no kubura ababyeyi bakiri bato

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Ugushyingo 2021 saa 10:46
Yasuwe :
0 0

Abanyamakuru Cyuzuzo Jeanne d’Arc na Aissa Cyiza bakora ikiganiro ‘Ishya’ gitambuka kuri televiziyo y’u Rwanda, batunguranye basuka amarira kuri televiziyo y’u Rwanda ubwo bagarukaga ku nkuru z’abantu babo bagiye babura.

Ibi byaturutse ku kiganiro bakoze cyari gifite insanganyamatsiko igira iti "Kubura uwawe ushobora kubana na byo ubuzima bugakomeza?"

Muri iki kiganiro akenshi abagikora bitangaho urugero, ibi ni nako byagenze kuri iyi nsanganyamatsiko.

Cyuzuzo usanzwe ari umunyamakuru kuri Kiss FM ariko akanakora iki kiganiro gitambuka kuri televiziyo y’u Rwanda, yitanzeho urugero rw’ubuzima yanyuzemo nyuma yo kubura Se.

Uyu munyamakuru wahishuye ko yabuze Se umubyara afite imyaka ibiri gusa y’amavuko, yakomeje kugaragaza uko gukura atazi Se byamuteye igikomere n’ubu atarakira.

Cyuzuzo yavuze ko nyuma yo gukura agatangira kumva ko Se yitabye Imana yabikuranye nk’igikomere ariko ababazwa cyane no kuba atari azi n’isura ya Se.

Ati “Ku myaka mike nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi nari ntarumva igisobanuro cy’urupfu, nanabaza mama umbyara akambwira ko data yagiye mu ijuru. Nkurana na byo, ikintu kugeza ubu kikimvuna ni uko nta n’ifoto ye ngira wenda ngo mbe nzi uko asa, nta bavandimwe yasize byibuza ngo bajye bambwira ngo yasaga na kanaka […]”

Iki ni ikibazo Cyuzuzo ahuriyeho na Cyiza Aissa nawe watanze ubuhamya bw’ukuntu yabuze nyina umubyara afite imyaka 10 gusa y’amavuko.

Avuga ko abura umubyeyi we, nta kinini byamubwiye kuko yari akiri umwana muto.

Uko imyaka yagiye yicuma, ubuzima burushaho kuba bubi, niko yagendaga yibuka akamaro ko kugira umubyeyi.

Ati “Mama wanjye namubuze nkiri muto mfite imyaka 10, icyo gihe ntabwo uba wumva ibyo ari byo. Uba wumva ko hari nk’ahantu yagiye wenda azagaruka vuba, ariko uko ubuzima bugenda bubi niko wumva ibyo yakabaye ari kugukorera ngo bube bwiza.”

Aissa Cyiza avuga ko igihe yabyaraga imfura ye aribwo yicaye yumva ko yakabaye afashwa n’umubyeyi we kuruta undi wese.

Ati “Byaje kuba bibi igihe nabyaraga, numvaga ko ntashaka no kureba umwana wanjye kuko numvaga ko hakabaye hari mama wanjye ugomba kumfasha.”

Ikiganiro ‘Ishya’ gitambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda, gikorwa n’abanyamakuru; Michèle Iradukunda, Mucyo Christella, Aissa Cyiza na Cyuzuzo Jeanne d’Arc.

Aissa Cyiza yaturitse arira mu kiganiro cyacaga kuri televiziyo y'u Rwanda
Iki kiganiro cyayobowe na Mucyo Christella, Michèle Iradukunda, Cyiza Aissa na Cyuzuzo Jeanne d’Arc

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .