00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyishimo kuri Marina wahawe akazi ko kwamamaza ikigo cy’ubucuruzi ku nshuro ya mbere

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 Ukwakira 2021 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Mu myaka ine amaze mu muziki, Umuhanzikazi Ingabire Deborah uzwi nka Marina, umenyerewe mu njyana ya RNB, yahawe akazi ke ka mbere agirwa Brand Ambassador w’Ikigo cy’Ubucuruzi, Catchyz.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatatu, tariki 13 Ukwakira 2021.

Marina yavuze ko yishimiye bikomeye guhabwa amasezerano yo kwamamaza ikigo icyo aricyo cyose cyane ko Catchyz ariyo ya mbere agiye kwamamariza.

Ati "Ni ibyishimo kuri njyewe kuba mbonye ikigo ngiye gutangira gukorana nacyo. Najyaga nicara nkibaza ngo ariko ubundi kuki njye bataza? Ugasanga ndirenganya, ariko nizere ko Catchyz igiye gufungurira ibindi bigo imiryango.’’

Iki kigo cyari gisanzwe gifite abandi bantu bubatse amazina ku mbuga nkoranyambaga bacyamamaza, abayobozi bacyo bavuze ko bahisemo gufata Marina kuko bifuza kwagura ubukangurambaga bwabo bityo bagasanga nk’umuhanzikazi uri mu bahagaze neza mu Rwanda yabibafashamo.

Marina yavuze ko ubu ashinzwe kujya amenyekanisha ibikorwa bya Catchyz, yaba abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, mu bihangano bye ndetse no mu bikorwa bya buri munsi.

Ku bijyanye n’ibikubiye mu masezerano, Marina yirinze kugaruka ku mafaranga yahawe, icyakora avuga ko ari amasezerano y’umwaka umwe akazajya ahembwa ku kwezi.

Marina umaze imyaka ine mu muziki, yakoze indirimbo zinyuranye zakunzwe nka “Marina”, “Byarara bibaye”, “Madede”, “True Love” n’izindi nyinshi zatumye izina rye riba ikimenyabose.

Ingabire Deborah uzwi nka Marina yagizwe Brand Ambassador wa Catchyz
Marina yashyize umukono ku masezerano azamara umwaka
Marina yahawe akazi ko kwamamaza ikigo cy’ubucuruzi ku nshuro ya mbere

Amafoto na Video: Kayihura Innocent


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .