00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiterere ya album nshya Nel Ngabo yitegura gushyira hanze

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Ugushyingo 2021 saa 07:49
Yasuwe :
0 0

Harabura ukwezi kumwe gusa ngo Rwangabo Byusa Nelson wazanye mu muziki amazina ya Nel Ngabo ashyire hanze album ye ya kabiri nyuma yo kumurika iya mbere yise ‘Ingabo’.

Ni album y’indirimbo 11 azashyira hanze ku wa 21 Ukuboza 2021. Iyi album nshya y’uyu muhanzi yayise ‘RNB 360’.

Mu ndirimbo ziriho harimo iyo yise ‘Perfect’, ‘Keza’ yahuriyemo na Buravan, ‘Henny’, ‘Muzadukumbura’ yakoranye na Fireman, ‘Want you back’, ‘Bindimo’ yahuriyemo na Kevin Ska na Fireman, ‘Takalamo’ yakoranye na The Ben na Platini P, ‘Uzanyibuka’, ‘Church boy’ ye na Angel Mutoni, ‘Mutuale’ yahuriyemo na Bruce Melodie ndetse na Waiting.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Nel Ngabo yavuze ko bitandukanye na album ye ya mbere iyi ifite umwihariko wo kuba yarakoranye n’abahanzi benshi kandi biganjemo abakuru muri muzika nyarwanda.

Ati “Ni album ifite itandukaniro cyane n’iya mbere. Nayihaye umwanya ariko na none mpitamo gufatanya n’abahanzi bakuru mu muziki nyarwanda. Numvaga ari ikintu gikomeye gukorana n’aba bahanzi b’abahanga kandi bamaze igihe muri uyu muziki.”

Yakomeje avuga ko impamvu yahisemo gukorana n’aba bahanzi bagaragara kuri iyi album ari uko buri wese yumvaga bahuza baramutse bakoranye.

Ati “Ni uko aribo twahuje. Hari igihe ukora indirimbo ukumva umuntu niwe wayijyamo neza. Abandi twagiye duhurira mu kazi.”

Izina ry’iyi album ni impine y’amazina ye ikaba kandi na none impine y’injyana akora.

Ati “ RNB ni injyana nkora ya RnB, ikindi ikubiyemo amazina yanjye Rwangabo Nelson Byusa [RNB]. 360 ivuze ko ari ikintu cyuzuye kuko nashyizeho injyana zitandukanye. Ntabwo nibanze ku njyana imwe, hariho Afrobeat, RnB n’izindi ariko cyane nkanagenda mvangamo ka kantu ka RnB.”

Tariki 4 Nyakanga 2020, ku munsi wo Kwibohora nibwo Nel Ngabo yamuritse album ye ya mbere. Uyu muhanzi yafashijwe na Symphony Band.

Nel Ngabo mu gihe gito amaze muri muzika amaze kwigarurira imitima ya benshi
Nel Ngabo agiye gushyira hanze album ye ya kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .