00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Machine Gun Kelly yambitse impeta y’urukundo Megan Fox

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 Mutarama 2022 saa 04:14
Yasuwe :

Umuririmbyi w’Umunyamerika, Machine Gun Kelly, yambitse impeta y’urukundo Megan Fox uzwi muri sinema, bari bamaze igihe bakundana.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki 11 Mutarama 2022, i Ritz-Carlton Dorado Beach muri Puerto Rico. Iyi couple byamenyekanye ko yambikanye impeta nyuma y’umwaka urenga yari imaze ikundana.

Megan yanditse kuri Instagram ko yambikiwe impeta munsi y’igiti aho yari yicaranye n’umukunzi we mu 2020 basaba ibitangaza by’Imana, none bakaba bagisubiye munsi bagiye kwambikana impeta.

Yagize ati “Muri Nyakanga 2020 twicaye munsi y’iki giti. Dusaba ibitangaza […] Nyuma y’umwaka n’igice twanyuranye mu bibi turanaseka turi kumwe ndetse kurusha uko twabitekerezaga, none yansabye kumubera umugore ndabyemera. By’agahebuzo twanywanye amaraso.”

Machine Gun Kelly yanditse agaragaza ko yishimiye kuba yambitse impeta y’urukundo umukunzi we.

Fox na Kelly bahuye muri Werurwe 2020 hafatwa amashusho ya filime ‘Midnight in the Switchgrass’ bombi bahuriyemo. Muri Nyakanga uwo mwaka ni bwo batangiye kugaragaza ko bakundana.

Megan Fox afite imyaka 35 akaba afite abana batatu barimo uwitwa Bodhi Ransom Green, Noah Shannon Green na Journey River Green. Bose yababyaranye na Brian Austin Green barushinze mu 2010 bagatandukana mu buryo bwemewe n’amategeko mu 2021.

Ni mu gihe Machine Gun Kelly afite imyaka 31, we afite umwana umwe w’umukobwa witwa Casie Colson Baker, yabyaranye na Emma Cannon bahoze bakundana.

Machine Gun Kelly na Megan Fox bari bamaze igihe batihishira mu rukundo rwabo
Megan Fox n'umukunzi we bamaze igihe bakundana
Bombi baranywanye ku buryo bahamya ko urukundo rwabo rumaze gufata indi ntera
Machine Gun Kelly yambitse impeta y’urukundo Megan Fox

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .