00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itsinda ‘The Missedcall’ ryafashe umuhanzi mushya rigiye gufasha

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Mutarama 2022 saa 03:58
Yasuwe :

Nyuma y’igihe bakorana n’umuhanzi Confy banafashije kumenyekana kurushaho, itsinda rya ‘The Missedcall’ rigizwe n’umunyarwenya Zaba Missedcall na Umukundwa Clemence uzwi nka Cadette ryamaze gutangaza Edwise nk’umuhanzi mushya bagiye gukorana.

Umunyarwenya Zaba Missedcall uwi mu bakunzwe muri iyi minsi na Umukundwa bahamya ko ari inshuti z’akadasohoka, bashinze itsinda bise ‘The Missedcall’ rifasha abahanzi mu kumenyekanisha ibihangano byabo.

Nk’uko IGIHE yabihamirijwe na Umukundwa, batekereje gufata uyu muhanzi nyuma yo gucutsa Confy.

Umukundwa yavuze ko bahuye bwa mbere n’uyu musore mushya bagiye gukorana ubwo yakoraga indirimbo ye ya mbere yise ‘Salamaka’.

Abajijwe niba bahagaritse amasezerano ya Confy, Umukundwa yagize ati “Twe icyo dufasha umuhanzi ni ukumenyekanisha ibihangano bye, ibyo ni byo twafashije Confy kandi ndabizi ko ubu aho ageze na we hari byinshi yakwifasha.”

Ku kijyanye no kuba batandukanye na Confy, Umukundwa yavuze ko badashobora gutandukana n’umuhanzi bakorana.

Ati “Twaba twaratandukanye gute se kandi mperutse kujya mu mashusho y’indirimbo ye? None se umwana ucutse aba atandukanye n’ababyeyi? We ni uko twasanze hari ibyo yashobora kwikorera, byatumye dufata undi musore mushya.”

Edwise wafashwe na ‘The Missedcall’ amaze iminsi asohoye indirimbo nshya yise ‘Somebody’ yakozwe na Fazzo Big Producer.

‘The Missedcall’ bafashije Confy mu kumenyekanisha indirimbo nka Jowana, Panga na Mali.

The Missedcall na Confy bacukije Confy bari bamaze igihe bafasha bafata umuhanzi mushya
Edwise wafashwe na ‘The Missedcall’ amaze iminsi asohoye indirimbo nshya yise ‘Somebody’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .