00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yvanny Mpano ari gukora kuri Album ye ya mbere

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 Ukwakira 2021 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Yvanny Mpano uri mu barangije mu ishuri rya muzika rya Nyundo agahita yinjira mu muziki, ari gukora kuri album ye ya mbere izaba iriho indirimbo nka;Mama Lolo, Amateka,Ndabigukundira, Waruzuye na Nyuma yawe, yasohoye.

Mu kiganiro na IGIHE nyuma yo gusohora indirimbo ye nshya ‘Nyuma yawe’, Yvanny Mpano yavuze ko ari gukora kuri Album ye ya mbere izaba igizwe n’indirimbo ziri hagati ya 14-16.

Uyu musore uhamya ko urugendo rwe mu muziki rwazonzwe cyane n’ubukene, yagize ati “Nagiye mpura n’ibibazo bikomeye, ariko kuba nta bamfasha mu buryo bw’amikoro byakunze kungora.”

Yvanny Mpano mu 2019 nibwo yatangiye gusohora indirimbo mu buryo bw’umwuga, iki gihe yakoze izirimo ‘Ndabigukundira’ yakunzwe cyane.

Mu 2020 kimwe n’abandi Banyarwanda, Yvanny Mpano yagowe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Muri iyi minsi Yvanny Mpano wamaze gusubukura ibikorwa bye bya muzika, ari gukora indirimbo zizaba zigize album ateganya kumurika umwaka utaha.

Ati “Kuva ibintu bya Covid-19 byatangira gusubira mu buryo, natangiye gukora kuri album yanjye izaba igizwe n’amajwi n’amashusho. Ndifuza gukora ibihangano bizarama kandi bifite umwimerere.”

Mu ndirimbo zizaba ziri kuri iyi album harimo ‘Nyuma yawe’ yasohoye mu mpera z’iki cyumweru turangije.

Iyi ndirimbo nshya ya Yvanny Mpano yasohoye yakozwe mu buryo bw’amajwi na Bob Pro mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunganywa na Moussa Ewan.

Yvanny Mpano ari gukora kuri Album ye ya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .