Mu mashusho y’iyi ndirimbo atangira Zuchu ari kuririmba mu rusengero akabona Diamond aramuhamagaye. Ahita ava mu rusengero igitaraganya akajya guhindura imyambaro aba yambaye akajya kwirebera uyu muhanzi.
Aya mashusho ni yo yatumye iyi ndirimbo ihagarikwa gukinwa mu itangazamakuru iryo ariryo ryose ryerekana amashusho no guhererekanywa ku mbuga zitandukanye zo kuri internet.
Ubuyobozi bwa TCRA iyi ndirimbo ihagarikwa bwatangaje ko ibangamira imyemerere ya bamwe mu Banya-Tanzania ndetse ikaba yubahuka insengero.
Zuchu yatangaje ko TCRA na BASATA buri gihe ari ibigo bibangamira abahanzi bo muri Wasafi Label.
Ati “BASATA isanzwe ihonyora uburenganzira bw’abahanzi ba Wasafi, mu cyimbo cy’uko yakabaye idushyigikira. Bari ku ruhembe rw’abaha agaciro gake imbaraga dushyira mu byo dukora batitaye ku marangamutima bishobora gutuma tugira, igihe n’ibyo dushora mu mishinga yacu.”
Uyu mukobwa yakomeje avuga ubwo indirimbo ye na Diamond yahagarikwaga batigeze bahabwa amahirwe yo kwisobanura.
Ati “Nabahaye amashusho mbere kugira muyarebe kandi nta kibazo mwigeze mugaragaza. Ni ukubera iki abantu babangamira abandi kuri iki kigero nk’iki? Mwahagaritse indirimbo twafatiye amashusho iminsi ine ndetse idutwara akayabo, icyisumbuye mubikora mutatuvugishije.”
Diamond na we yunganiye uyu mukobwa avuga ko hari filime nyinshi zirimo amashusho abangamira imyemerere itandukanye muri Tanzania kandi zitigeze zihagarikwa.
Umunyamabanga wa BASATA, Matiko Muniko, yavuze ko yaba bo cyangwa TCRA nta kigo na kimwe kigamije guhonyora abahanzi bo muri WASAFI, avuga ko baba bari gushyira mu bikorwa ibyo bashinzwe.
Ati “Ugiye kureba ibyo dukora ku mbuga zacu usanga ari byinshi ntabwo akazi kacu ka buri munsi ari uguhagarika indirimbo gusa, ibyo ni ibintu bibaho mu mezi atandatu cyangwa mu mwaka.”
Yakomeje anyomoza Zuchu avuga mbere yo guhagarika iyi ndirimbo bari babavugishije ariko we na Diamond bakaryumaho.
Ibi bije nyuma yaho mu mezi atatu ashize Diamond yatangaje yabujijwe kuva muri Tanzania, adafite uruhushya rwihariye yahawe na BASATA. Uyu muhanzi nabwo yavuze ko abahanzi bo muri Wasafi ari bo basabwe kujya bava mu gihugu bahawe uburenganzira n’iki kigo, ibintu nabyo yerekana ko ari ukumubangamira.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!