Perezidansi ya Tanzania yatangaje ko ubu butumwa bwajyanywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent wakiriwe na Perezida Samia Suluhu mu biro bye biherereye i Dar es Salaam.
Ntihatangajwe ibikubiye muri ubu butumwa, Minisitiri Dr Biruta yajyanye muri Tanzania aherekejwe n’abarimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Gen. Maj. Charles Karamba n’abandi.
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yaherukaga kugirira uruzinduko i Kigali, umwaka ushize aho ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi arimo agenga urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.
Tanzania n’u Rwanda ni inshuti z’igihe kirekire kuva na mbere y’ubwigenge, bitewe n’imiterere y’abaturage b’ibihugu byombi nabo ubwabo ni abavandimwe, bamwe bava muri Tanzania bakaza kuba mu Rwanda ndetse n’Abanyarwanda bava mu Rwanda bakajya gutura muri Tanzania.
Mu bijyanye n’ubuhahirane n’ubucuruzi ibihugu byombi bisanzwe bikorana kuko Tanzania ikora ku Nyanjya y’u Buhinde ndetse hakaba hari n’Icyambu cya Dar es Salaam n’icya Tanga byifashishwa n’abacuruzi b’Abanyarwanda.
U Rwanda rukoresha icyambu cya Dar es Salaam mu kwinjiza ibicuruzwa biva n’ibijya mu mahanga binyuze mu muhora wo hagati. Ibihugu byombi kandi bifite imishinga y’iterambere bihuriyeho.
Mu 2018 byagiranye amasezerano yo kubaka inzira ya Gari ya Moshi iva Isaka (mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Tanzania) ikagera i Kigali.
Ni gahunda izoroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati y’ibi bihugu bituranyi.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!