Ibyishimo ku bakiriya ba Alimentation La Bonne Source basogongeye Divayi z’umwimwerere zengerwa mu Bufaransa

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 15 Ukuboza 2019 saa 10:06
Yasuwe :
0 0

Alimentation La Bonne Source yamamaye mu Rwanda mu gucuruza Divayi z’ubwoko butandukanye zengerwa mu Bufaransa, yanejeje abakiriya bayo ibazanira abahanga mu kuzitunganya bo mu Bufaransa barazisogongera banabasobanurira byinshi ku buryo zengwa.

Ibigo bitanu byenga Divayi mu Bufaransa nibyo Alimentation La Bonne Source yatumiriye abakiriya bayo kubasogongeza no kubasobanurira byinshi bibaza kuri Divayi bakora.

Ibigo byatumiwe birimo; Château Le Grand Verdus, gikora Divayi yo mu bwoko bwa Bordeaux Supérieur, irimo Bordeaux Blanc na Bordeaux Rosé zikunzwe cyane n’abatari bake.

Hari kandi Vignerons Propriétés Associés, bakora Divayi y’umweru n’itukura. Ikigo cyitwa Laballe gifite ibigwi mu gutunganya Divayi kuva mu 1820 n’umuryango witwa Veuve Ambal utunganya ubwoko butandukanye bwa Divayi kuva mu 1898.

Abakiriya ba Alimentation La Bonne Source basobanuriwe ibijyanye n’uburyo zikorwa n’igituma zitandukana mu biciro.

Harimo izikorwa mu mizabibu ihingwa mu butaka bwihariye, igakenera umuyaga wihariye, bigatuma ziboneka ku kigero gitoya aribyo bituma zigira ibiciro bitandukanye n’izindi.

Sikubwabo Raphael, asanzwe acuruza Divayi akaba n’umukiriya [Urangura] wa Alimentation La Bonne Source yavuze ko igikorwa cyateguwe ari ingirakamaro ku bantu bakunda cyangwa bacuruza Divayi ziva mu Bufaransa.

Ati “Ubundi iyo uri kuyisogongera wenyine ntabwo wabimenya, ariko iyo uhuye n’umwenzi akakubwira itandukaniro, ukongera ugasomaho yamaze kugusobanurira, urabyumva kuko uragasoma ukagatinza mu kanwa, wenda wakongera no gusoma kuri kakandi wari wabanje, uhita wumva koko ko hari aho bitandukaniye.”

Yavuze ko akurikije ibisobanuro yahawe, ku biciro baziranguraho ntacyo yanenga.

Ati “ Nkurikije ibisobanuro baduhaye n’uburyohe uba wumvise kandi nabyo bijyanye n’ibyo bisobanuro ntacyo wanenga. Kuko hari n’iyo nabonye bambwiye ihenze cyane ariko bansobanuriye ibintu bitatu nafashe, bituma igiciro cyazo kiba kiri hejuru kurusha izindi.

Icya mbere ni ubutaka butoya bahingamo iyo mizabibu bayikuramo ,nanjye nahise numva yuko niba uhinga kuri Hegitari 10 n’uhinga kuri hegitari 100. Urumva ko ibyo kuri hegitari 10 byaba bihenze kurusha izo kuri hegitari 1000 kuko nizo ziri ku bwinshi.”

Kuba hamwe byaba ku butaka buto ngo biba biterwa nuko aribwo buboneka, aho batanze urugero ko ushobora gusanga hasabwa ubw’inombe kandi bugomba kuba buri hafi y’amazi bukaba butaboneka ku buso bugari.

Hari izengwa zigahita zicuruzwa n’izitarwa igihe kirekire nabyo bigatanga itandukaniro mu biciro.

Ati “Iyatazwe kera yatinze mu rwina numva karyoshye kurusha akatatinze mu rwina.”

Umuyobozi wa Alimentation La Bonne Source, Mukamunana Rachel, yavuze ko bateguye icyo gikorwa bagamije kwereka abakiriya ubwoko bwiza bwa Divayi babazanira.

Ati “Twateguye igikorwa cyo kumenyekanisha inzoga tubazanira tuzivanye mu Bufaransa, tugira ngo tubereke yuko tubaha ubwoko bwiza bwa Divayi. Noneho dushaka ko abantu baza bakumva ubwo bwoko bwa Divayi ducuruza […] kandi noneho twe twahisemo kuzana Divayi nziza ziryoheye abanyarwanda.”

Muri iyi minsi mikuru isoza umwaka, avuga ko abanyarwanda babahishiye Divayi nziza cyane kandi ikabizeza ko zitazigera zibura.

Ati “Abanyarwanda turababwira ko tubahishiye Divayi nziza ziryoshye, zidafite ingaruka na nkeya, iyo unyoye Divayi nkeya ku rugero rutoya ni umuti, ni umuti w’umuntu. Ikibi ni ugufata nyinshi kandi icyo tubahishiye tunabizeza ni uko tuzifite zihagije ntabwo uzaza ejo ngo uyibure ku isoko, kandi tukaba twishimiye kuzanira abanyarwanda natwe turimo Divayi iryoheye abanyarwanda.”

Kuba Divayi bacuruza nta makemwa niyo mpamvu babahuje n’abazenga kugira ngo bajye bazinywa bazi n’inkomoko yazo.

Ati “Ni Divayi z’ubwoko bwiza, ni nayo mpamvu twazanye abazenga ngo basobanurire buri munyarwanda wabashije kugera aha nutahageze, noneho nawe nayinywa ajye yumva inyengo yayo, yumve umuzabibu bayenzemo inyinshi nta n’isukari bongeyemo.”

Alimentation La Bonne Source imaze imyaka irenga 10 igeza ibicuruzwa bitandukanye ku banyarwanda. Ifite umwihariko wo kuzana Divayi zo mu Bufaransa utasanga ahandi.

Iyo Alimentation ifite iduka mu Kiyovu ku muhanda KN 35 ST 7.

Abakiriya basogongeye Divayi ariko basobanurirwa ibijyanye nuko zikorwa n'amateka y'inganda zizikora
Abahanga mu gutunganya Divayi basobanuriye abasogongera uburyo bwo kuyumviriza
Aha Christian De Brisis yaberekaga uburyo ushobora kubona itandukaniro iyo usuka Divayi mu kirahure
Akanyamuza kari kose ku bakiriya
Alimentation La Bonne Source imaze imyaka isaga 10 ifite umwihariko wo kuzana Divayi zo mu Bufaransa
Alimentation La Bonne Source yizeza abakiriya ko ibafitiye Divayi nziza z'amoko atandukanye ziva mu Bufaransa
Imwe muri Divayi zitukura iriho igishushanyo gitangaza benshi
Benshi bemeje ko ibiciro baziguraho bidahenze bagereranyije n'uburyo basobanuriwe ko zikorwamo
Abitabiriye bagaragarijwe umwihariko wa Divayi zishobora gukorwa ku mizabibu ihingwa mu butaka bwihariye kandi butaboneka henshi
Blisson ni bumwe mu bwoko bwa Divayi wasanga muri Alimentation La Bonne Source
Bénédicte Moche ushinzwe ibicuruzwa mu mahanga muri Vignerons Propriétés Associés ubwo yari ateze amatwi umukiriya amusobanurira
Bénédicte Moche ushinzwe ibicuruzwa mu mahanga muri Vignerons Propriétés Associés asogongeza abakiriya kuri Divayi Itukura bazwiho gukora
Christian De Brisis uhagarariye ubucuruzi bwa Veuve Ambal muri Amerika y'Epfo na Afurika yasobanuye ku bwoko butandukanye bwa Divayi bakora
château za Le Grand Verdus ziboneka muri Alimentation La Bonne Source
Christian De Brisis uhagarariye ubucuruzi bwa Veuve Ambal muri Amerika y'Epfo na Afurika
Christian De Brisis uhagarariye ubucuruzi bwa Veuve Ambal yeretse abakiriya Divayi na Champagne nziza bajya bakoresha mu birori
Cyril Laudet uhagarariye Laballe ikora Divayi kuva mu 1820 zirimo n'izitarwa igihe kirekire ni umwe mu bo Alimentation La Bonne Source yari yatumiye i Kigali
Cyril yabwiye abakiriya ko Laballe ifite umwihariko wo kugira Divayi zitarwa igihe kirekire zikundwa cyane ariko ikagira n izindi zitandukanye
Divayi yo mu bwoko bwa Charles Roux
Hari abagiye batangarira ibisobanuro bahawe n ubuhanga bukoreshwa mu Kwenga Divayi zitongerewe isukari
Hari ubwoko bwa Divayi zitandukanye z-ama-château zirimo na Durand-Laplagne
Ibyishimo ku bakiriya ba Alimentation La Bonne Source wiyemeje gutumira abazitunganya ngo babarebe baganire babasogongeze banabasobanurire
Iduka rya Alimentation la Bonne Source riherereye mu Kiyovu ririmo ubwo butandukanye bwa Divayi ziva mu Bufaransa
Iduka rya Alimentation la Bonne Source riherereye mu Kiyovu
Uburyo amacupa apfundikiye n'amabara ayigize nabyo ngo biri mu bigenderwaho mu gutanga itandukaniro ku bakiriya no kuzibarangira
Ubwoko butandukanye Alimentation La Bonne Source yazaniye abakiriya muri iyi minsi ya Noheri n Ubunani kandi batazigera babura
Ubwoko butandukanye bwa Divayi zikorwa na Veuve Ambal
Umukozi wungirije ushinzwe ubucuruzi n'iyamamazabikorwa muri Le Grand Verdus Morgan Larroche ni we waje i Kigali gusobanurira abakiriya no kubasogongeza kuri Divayi benga
Umuyobozi wa Alimentation La Bonne Source Mukamunana Rachel aha ikaze abakiriya be ngo basogongere kandi basobanuze byinshi ku benga Divayi abazanira
Umwe mu bakiriya wageragezaga kwisukira ku bwoko bumwe bwa Divayi
Umwe mu bakiriya yumva itandukaniro riri hagati ya Divayi n'izindi azi nyuma yo gusobanurirwa n'umwenzi
Umwe mu bakora Divayi ashyikiriza umukiriya wa Alimentation La Bonne Source
Zimwe muri Divayi zo mu bwoko bw'Ama-château zicuruzwa na Alimentation la Bonne Source

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza