00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canal+ yizihiza umwaka imaze mu Rwanda, yashyizeho poromosiyo ‘Noheli ishyushye’

Ubuyobozi bwa Canal+ Rwanda bwizihiza umwaka ushize bafunguye ishami mu Rwanda, bashyiriyeho poromosiyo ‘Noheli ishyushye’ abakiriya babo n’abifuza kuba bo.

Ni poromosiyo ubuyobozi bwa Canal+ bwatangaje ko bwashyizeho mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kuryoherwa n’umunsi mukuru wa Noheli.

Irareba bwa mbere abifuza kuba abakiriya ba Canal+, aho ibikoresho byose ubu byavuye ku bihumbi 10Frw bishyirwa ku bihumbi 5Frw.

Uretse kugabanya ikiguzi cy’ibikoresho bya Canal+, Installation na yo yakuwe ku bihumbi 10Frw na byo bishyirwa ku bihumbi 5Frw mu gihugu hose.

Si abakiliya bashya gusa kuko abasanganywe dekoderi za Canal+ nabo bashyiriweho poromosiyo, aho ifatabuguzi ryose uguze uhabwa iminsi 15 yo kureba amashene yose.

Ibi byose byiyongeraho ko uguze ifatabuguzi ahita yinjira mu mubare w’abanyamahirwe bashobora gutombora ibihembo bitandukanye.

Mu bihembo byateguwe harimo moto nshya, telefone, televiziyo n’ifatabuguzi rya Canal+.

Iyi poromosiyo yatangiye kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2021 ikazarangira tariki 31 Ukuboza 2021.

Uretse amashene y’imikino, amakuru, amafilime n’andi agenewe abana, muri iyi minsi mikuru Canal+ izaba inafite byinshi bizafasha abantu kurushaho kwishima no kwizihiza isozwa ry’umwaka n’itangira ry’umushya bareba amashusho agezweho ya HD kuri Canal+.

Canal+ yizihiza umwaka imaze mu Rwanda, yashyizeho poromosiyo ‘Noheli ishyushye’
Moto izatangwa nk'igihembo gikuru irateguye
Ibikoresho bya Canal+ na Installation byagabanyirijwe ibiciro
Uguze ifatabuguzi ahabwa iminsi 15 areba amashene yose ya Canal+, agahita yinjira no mu banyamahirwe bazatombora ibintu bitandukanye

Special pages
. . . . . .