Kasha yageneye Noheli abakiliya bayo ibashyiriraho poromosiyo idasanzwe

Ikigo gifasha abagore n’abakobwa kubona ibikoresho by’isuku n’izindi serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga, Kasha, cyatangiye guha abakiliya bacyo impano za Noheli binyuze muri poromosiyo idasanzwe cyashyizeho, aho bazajya bagura ibikoresho bitandukanye bakiyongerera amahirwe yo gutsindira ibihembo.

Iyi poromosiyo yatangiye kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ukuboza 2019 izarangira ku itariki 23 Ukuboza 2019, aho biteganijwe ko buri muntu waguze ibintu birengeje 5000Frw, azajya ahabwa amahirwe yo gutsindira ibihembo binyuranye.

Birimo itike yo kujya muri Gym mu gihe cy’ukwezi kose, itike ya Restaurant, gushyirwaho ibirungo by’ubwiza (maquillage) n’ibindi bishimishije.

Umuyobozi wa Kasha, Aissetou Sanogo, yabwiye IGIHE ko intego y’iyi poromosiyo ari ugushimira abakiliya uburyo babanye muri uyu mwaka, no kubizeza ko Kasha izakomeza gushimangira uwo mubano.

Ati “Impamvu y’iyi poromosiyo ni ugushimira abakiriya uburyo babanye na Kasha uyu mwaka, kandi bakomeze baduhahire, turahari ku bwabo kandi tuzakomeza kubitaho bishoboka.”

Aissetou avuga ko mu 2020 Kasha izagura amarembo igashyira ibikorwa byayo hirya no hino mu gihugu, dore ko ubu ikorera i Huye, i Rwamagana, mu Bugesera n’i Kigali gusa. Hazongerwa kandi ibyo icuruza hagendewe ku byifuzo by’abakiriya.

Kasha ifasha abantu kugura ibikoresho by’isuku no kwita ku buzima bw’imyororokere hakoreshejwe ikoranabuhanga kuva mu 2017, ikanorohereza abatabasha kugera mu maduka kubera impamvu z’akazi, bakabona ibyo bashaka kandi mu gihe gito.


Kwamamaza