Ni ubutumwa bahawe ku wa 22 Gashyantare 2022 nyuma y’Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda kasorejwe mu Karere ka Rubavu aho abasiganwa bahagurukiye mu Mujyi wa Kigali ku ntera y’ibilometero 155,9. Kegukanywe n’Umunya-Colombia Jhonatan Restrepo Valencia ukinira Androni Giocattoli–Sidermec yo mu Butaliyani.
Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque yavuze ko bakomeje gusobanurira abaturarwanda bo mu bice isiganwa risorezwamo ko bakwiye kugendana na banki y’icyerekezo.
Yagize ati “Umusirimu umubonera mu gukorana n’ikigo cy’imari nka Cogebanque. Twinjiye muri Rubavu, umujyi mwiza ubereye ubukerarugendo, mwinjiye mubona aho Cogebanque iri, turi mu bafatanyabikorwa b’akarere.’’
Yasobanuye ko abatuye muri Rubavu by’umwihariko begerejwe ikoranabuhanga ribafasha kwigererera kuri serivisi z’imari.
Ati “Turabwira abatuye muri uyu mujyi, waba ufite telefoni isanzwe cyangwa smartphone ushobora gukoresha Mobile Banking ukamenya amakuru atandukanye ari kuri konti yawe. Ni uburyo ukanda *505# ukaba wakohereza amafaranga ku muntu, ku mu-agent cyangwa ukaba wagura ibindi bitandukanye.’’
– Ibigo by’amashuri byeretswe amahirwe bifite mu gukorana na Cogebanque
Akarere ka Rubavu kari mu tubarizwamo ibigo by’amashuri byinshi, bituma bikenera ikoranabuhanga riboneye rijyanye no kwishyurana.
Iyamuremye yagize ati “Turi kubikangurira kwegera amashami yacu bagatangira gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga twise School Gear, ni uburyo ibigo bikorana na banki aho umunyeshuri bimuha uburyo yishyura haba ari ku ishami rya banki cyangwa agakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga.’’
School Gear ni uburyo bwo kwishyura amafaranga y’ishuri, ibigo byose bikorana na Cogebanque bishyirwa muri ubwo buryo hanyuma umwana agahabwa kode, akajya ku ishami rimwegereye akishyura amafaranga y’ishuri, yagera kuri konti y’ikigo, kigahita kibona amakuru.
Akomeza ati “Icyiza cy’ubwo buryo ni uko iyo dukoranye n’ikigo, amakuru y’uko umunyeshuri yishyuye amafaranga gihita kiyabona, ikoranabuhanga riba rihuye ku buryo bidafata umwanya kuri ba bandi bashinzwe gukusanya amakuru ava kuri konti, ni ukoroshya ubuzima.’’
Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi, Cogebanque imaze kuba ubukombe muri serivisi z’imari. Ifite n’umwihariko mu gushyigikira no guteza imbere umukino w’amagare.
Muri uyu mwaka, Cogebanque nk’umuterankunga w’Imena wa Tour du Rwanda yaserutse bidasanzwe aho igenda igeza abaturarwanda ku nzozi zabo mu by’imari binyuze muri serivisi nziza.
Aho amagare anyura hose, abaturage bafashwa gufunguza konti, gusobanurirwa uko bakoresha ikoranabuhanga mu kuyigeraho, gukorana n’aba-agents ndetse no gusaba izindi serivisi zabafasha gukabya inzozi zabo mu by’imari.
Unyuze ku ba-agents bashobora kugufasha gufunguza konti ITEZIMBERE idakatwa ku kwezi, wabitsa, wabikuza, wakohereza ukanakira amafaranga ku bakiliya cyangwa abatari abakiliya ba Cogebanque. Wakwishyura ifatabuguzi rya televiziyo, umuriro, ama-unites n’ibindi byinshi.
Tour du Rwanda 2022 izakomeza ku wa Gatatu, tariki ya 23 Gashyantare 2022, hakinwa Agace ka Kane kazahagurukira i Kigali [Kimironko] kerekeza i Gicumbi ku ntera y’ibilometero 124,3.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!