Ibi byagarutsweho ku wa Gatatu, tariki ya 11 Gicurasi 2022, mu nama yateguwe n’Umuryango w’Iterambere Cordaid ihuza ibigo, za Minisiteri, ibigo by’imari byo mu Rwanda no hanze yarwo nka Sénégal n’u Buholandi n’abahinzi yagarukaga ku guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu buhinzi nk’igice kibangamirwa n’iki kibazo.
Kimwe mu bibazo byagaragajwe bituma abahinzi batabasha kubungabunga ibidukikije, byatuma habaho ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe ni ubushobozi.
Mu 2019, ibarura ryakozwe ryagaragaje ko urwego rw’ubuhinzi rugenerwa 6% by’inguzanyo gusa. Uyu ni umubare muto ku rwego nk’uru rufite uruhare rukomeye mu mibereho y’Abaturarwanda ndetse rungana na 27% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.
Abanyarwanda barenga 70% bakora ubuhinzi kandi ni bwo bubatunze, bisobanuye neza ko bufite umusanzu munini mu bukungu bw’u Rwanda.
Ibi bigaragarira neza mu Ntego z’Icyerekezo 2020 na Gahunda y’Imbaturabukungu (EDPRS II), zisobanura neza ko ubuhinzi n’ubworozi ari inkingi mwikorezi y’ubukungu bw’u Rwanda, kuko bufite uruhare runini mu kurandura ubukene no guteza imbere ubukungu, binyuze mu guhanga imirimo no kuzamura urwego rw’inganda.
Abahinzi bavuga ko nubwo bakora akazi gakomeye mu bukungu bw’igihugu bakibangamiwe no kuba ibigo by’imari bitabaha inguzanyo zihagije ndetse bikabasaba kwishyura mu gihe gito, bishobora kugira ingaruka ku mirimo yabo n’uburyo bakabaye babungabunga ibidukikije.
Umuhinzi w’umuceri wo mu Karere ka Gisagara, Nyirafashaho Clementine, yavuze ko bajya kugera ku musaruro bakoze imirimo myinshi isaba amafaranga, bakwiye kongererwa inguzanyo.
Ati “Inguzanyo duhabwa ntabwo zihagije kuko iyo dutangiye guhinga dutegura umurima, gushaka imbuto, gutera no kubagara n’ifumbire, kugeza umusaruro wacu ugeze ku isoko byose bisaba amafaranga. Muri ibi byose rero ntabwo tubona igishoro gihagije twifuza kugira umusaruro uboneke.”
Yakomeje avuga ko icyo bifuza ari uko ibigo by’imari byabongerera amafaranga babagenera ndetse bakanongera igihe cyo kwishyura.
Ati “Turifuza ko ibigo by’imari byatwongerera amafaranga ndetse bakongera n’igihe cyo kwishyura ayo twahawe.”
Umuyobozi wa Cordaid mu Rwanda, Birasa Patrick, yavuze ko bahurije hamwe inzego za Leta, ibigo by’imari n’abahinzi kugira ngo babereke ko bakwiye kongera imari ishyirwa muri iki gice cyane mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe.
Ati “Turi kuganira ku mihindagurikire y’ikirere n’ingaruka igira ku bahinzi cyane cyane bano baciriritse. Bisanzwe bizwi ko imari ijya mu buhinzi ikigomba kongerwa ariko turagira ngo ibigo by’imari bimenye ikindi kintu cy’imihindagurikire y’ikirere.”
Yakomeje ati “Rimwe na rimwe bagira ubwoba bagahunga ubuhinzi ariko turagira ngo babegere batangire batekereze ngo ni gute twakora uburyo bwo kugira ngo imihindagurikire y’ikirere tuyumve, tugire ingamba twafata ndetse zifashe n’abahinzi.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi muri Minagri, Dr Octave Semwaga, yavuze ko ibigo by’imari bikwiye kujya bisesengurana ubushishozi imishinga y’ubuhinzi.
Ati “Turagira ngo mu gusesengura imishinga iteza imbere ubuhinzi ikintu kijyanye no kurengera ibidukikije cyajya kirebwaho, umushinga ujyanye nabwo ukaba wahabwa ubufasha.”
Yakomeje ati “Kenshi usanga abatanga amafaranga baba bashaka ko abantu bishyura vuba cyane iyo bayatanze mu rwego rw’ubuhinzi, twagira tubabwire ko nk’ibiti bidashoboka ko abitera ngo mu mwaka utaha atangire asarure bisaba igihe kandi biri mu nkingi ya mwamba yo kurengera ibidukikije. Twasabaga ko iyi mishinga yasesengurwa neza kandi bakareba no ku gihe cyo kwishyuriza.”
Ku ruhande rw’ibigo by’imari Umuyobozi w’Ibikorwa mu Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari mu Rwanda, Rwikiriza Jackson, yavuze ko icyo abahinzi bakwiye kubanza gukora ari ukwishingira imyaka yabo.
Ati “Icyo dusaba abahinzi ni ukugana ibigo by’ubwishingizi bakishingira imyaka yabo n’amatungo, bakaza mu kigo cy’imari byaramaze koroha tubizera neza kuko tuba tuzi ko ikirere gihindutse imyaka yabo ikagira ikibazo bwa bwishingizi buzabafasha kwishyura.”
Rwikiriza agaruka ku cyo gutanga inguzanyo imara igihe kirekire yavuze ko hari amasezerano ari gukorwa n’ibindi bigo, kugira ngo iz’igihe kirekire zitangire gutangwa.
Ati “Hari ikigo turi gukorana cyo guhugura abahinzi bashaka guhinga ibihingwa biramba, icyo gihe habaho kumvikana kuko ikigo cy’imari ntabwo kizaguha amafaranga uzamarana imyaka itanu utaracyishyura nacyo kiba gifite amabwiriza kigenderaho ya BNR.”
“Haba uburyo bwo kumvikana amasezerano y’uburyo bwo kwishyura hari n’ikigo cyabitangiye. Ni igikorwa gishya cyaje tugomba kwigaho neza kugira ngo ikigo cy’imari cyidahomba n’umuhinzi nta hungabane.”
U Rwanda ruri gukora uko rushoboye kose ngo mu 2024 inguzanyo ihabwa urwego rw’ubuhinzi izabe iri ku 10.4% nk’uko biri mu ntego rwihaye, ubutaka buhingwaho bwo buzabe bungana na hegitari 102.284.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!