00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwaka wa 2021 wasize ingo zirenga miliyoni 1,8 zifite amashanyarazi mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Mutarama 2022 saa 06:32
Yasuwe :

Mu rwego rwo kurushaho kuzamura ubukungu bw’u Rwanda, Leta yiyemeje kugeza amashanyarazi ku baturage bose mu gihugu ndetse no gukomeza kongera ingano yayo ku buryo abayakeneye mu bikorwa by’iterambere bakomeza kuyabona ahagije.

Imibare igaragazwa na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) yerekana ko umwaka wa 2021 warangiye ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zigera kuri 68%, ni ukuvuga izigera kuri 1.844.126 ubaze izifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange ndetse n’izifite adafatiye ku muyoboro rusange.

Intambwe yagiye iterwa ni ndende kuko uhereye mu mwaka wa 2010, usanga mu myaka 11 ishize, ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zimaze kwikuba inshuro zirenga esheshatu, aho zavuye ku ijanisha rya 10% zikagera kuri 68%.

REG yihaye intego ko umwaka wa 2022 uzarangira amashuri, ibigo nderabuzima n‘ibindi bikorwa byose bitanga serivisi z’ingenzi zikenera amashanyarazi bimaze kuyabona ku kigero cya 100%.

Umwaka wa 2021 warangiye ibiro byose by’Imirenge bifite amashanyarazi ndetse na byinshi mu by’utugari bigerwaho na yo; ibiro by’utugari bigera kuri 1580 bifite amashanyarazi mu gihe ibitarayahabwa bigera kuri 568.

Kuri ubu kandi amashuri agera kuri 85.16% afite amashanyarazi mu gihe amavuriro n’ibigo nderabuzima biyafite ku kigero cya 95.7%.

Mu rwego rwo kwihutisha ikwirakwizwa ry’amashanyarazi mu batuye ahagenewe guhabwa adafatiye ku muyoboro rusange, hatangijwe umushinga wa nkunganire uzorohereza ingo zisaga ibihumbi 370 kwigurira ibikoresho bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Iyi gahunda yishyura igice cy’ikiguzi cy’ibikoresho by’imirasire ku muturage uyikeneye bitewe n’icyiciro cye cy’ubudehe, hanyuma na we agasabwa kwishyura uruhare rwe rusigaye. Iyi Nkunganire itangwa ku bagenerwabikorwa bo mu cyiciro cya 1, icya 2 ndetse n’icya 3 by’ubudehe. Yatumye umwaka wa 2021 urangira ingo zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari zigeze kuri 19.4% ndetse biteganijwe ko mu 2024 zizaba zisaga 30.9%.

Uretse imishinga yo gukwirakwiza amashanyarazi ngo agere hose, mu Rwanda hakomeje kubakwa inganda nyinshi zizongera ingano y’amashanyarazi aboneka mu gihugu. Mu mwaka wa 2009, u Rwanda rwari rufite amashanyarazi angana na megawati 89 gusa. Ubu ingano yayo imaze kwikuba inshuro zirenga ebyiri ndetse hari n’imishinga ihari yo kubaka izindi nganda nyinshi z’amashanyarazi.

Mu 2021, u Rwanda rwungutse izindi megawati zaturutse ku nganda nshya zuzuye zirimo urugomero rwa Giciye ya 3, urwa Nyirabuhombohombo rwavuguruwe ndetse n’urwa Hakan rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri yo mu gishaga cy’Akanyaru ubu rwatangiye gutanga megawati 30 mu gihe izindi zisigaye na zo zizongerwaho mu gihe cya vuba.

Mu mishinga yitezweho kurangira muri uyu mwaka wa 2022 harimo uw’uruganda ruzabyaza amashanyarazi Gaz metane yo mu kiyaga cya Kivu ukazatanga megawati 56; icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga kikazatanga megawati 14 muri uyu mwaka.

Hari kandi undi mushinga uzarangira mu gihe cya vuba wo kubaka urugomero rwa Rusumo u Rwanda ruhuriyeho na Tanzania n’u Burundi, uzatanga megawati 80 buri gihugu kigafata MW 26.7.

Biteganijwe ko umwaka wa 2024 uzarangira ingo zose mu Rwanda zifite amashanyarazi, yaba afatiye ku muyoboro rusange ndetse n’andi yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

Uhereye mu mwaka wa 2010, usanga mu myaka 11 ishize, ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zimaze kwikuba inshuro zirenga esheshatu, aho zavuye ku ijanisha rya 10% zikagera kuri 68%.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .