Kuri uyu wa Kane ni bwo zagiriye uruzinduko muri Sosiyete Bold Regains Life Care Industry ikorera mu Rwanda.
Uru ruzinduko rwabaye ku wa 12 Gicurasi rwari rugamije kwigira ku ntambwe iyi sosiyete imaze gutera mu Rwanda mu kwita ku buzima bw’abaturage kugira ngo nabo babashe kuba babigeza ku baturage bayoboye.
Bamwe mu bagize izi ntumwa harimo abayobozi ba Kivu y’amajyepfo n’iya Majyaruguru, ubuyobozi bwa Kinshasa ndetse na meya wa Bukavu, Umujyi uherereye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Icyateye imbaraga uru ruzinduko n’uko bamwe muri aba bayobozi bakoresheje zimwe mu nyunganiramirire za Bold Regains.
Bavuze ko ari ingirakamaro ku buzima bwa muntu akaba ari nayo mpamvu bashishikarije bagenzi babo kuza ngo basobanukirwe imikorere yayo.
Muri uru ruzinduko, izi ntumwa zamurikiwe inyunganiramirire zose za Bold Regains, ndetse banasobanurirwa uko zikora n’akamaro zigirira ubuzima by’uzikoresha.
Zimwe mu zamuritswe harimo inyogeramirire 13 zirimo anti-aging, weight management n’izindi zigamije kongerera umubiri ubudahangarwa.
Uru ruzinduko rugamije kandi gukomeza imikoranire hagati y’amashami y’iyi sosiyete mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no gushishikariza abatuye RD Congo ubwiza bw’izi nyunganiramirire.
Umuyobozi wungirije muri Sosiyete Bold Regains, Uwicyeza Yvonne, yashimiye abayobozi muri RDC ku bufatanye bwiza bakomeje kugirana n’u Rwanda mu kwagura Bold Regains International.
Yagize ati “Inshingano nyamukuru y’iyi sosiyete ni uguhindura ubuzima bw’abavandimwe bacu mu Rwanda, DRC na Afurika yose. Dufite ibicuruzwa byiza by’ubuzima n’ubwiza bw’umubiri.”
“Turizera ubufatanye bwanyu kugira ngo dukomeze kwagura sosiyete yacu Bold Regains International mu turere twose twa DRC, ubuzima bukaba inkingi y’ingenzi y’iterambere twifuza.”
Umwe mu bagize iri tsinda ryaturutse muri RDC akaba n’umunyamuryango wa ‘AmKa Congo’ Umuryango utegamiye kuri Leta muri Kivu ya Majyepfo akaba ashinzwe ubucuruzi n’iterambere muri Bold Regains International, Kasindi Remy yavuze ko urwo ruzinduko ari ikimenyetso cyiza kigaragaza kwaguka kwa Bold Regains International.
Yagize ati “Kuba muri Kigali ni ikimenyetso cyiza. Twizeye ko uyu mushinga uzageza kuri byinshi abaturage bacu cyane ku buzima bwabo kuko aribwo zingiro ry’iterambere n’imibereho myiza n’ubukungu mu karere kacu.”
Umuyobozi w’Ibikorwa bya Bold Regains International, Iryamwiza Jacqueline, yashimiye abashyitsi babasuye, avuga ko biteguye gukorana n’ibihugu bitandukanye cyane baharanira intego bihaye harimo guteza imbere ubuzima bwiza kandi kuri bose no guhanga imirimo cyane cyane mu rubyiruko.












Amafoto: Nezerwa Salomon
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!