00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyungu u Rwanda rwiteze ku ishoramari ry’Ikigo cya UAE Royal Group kiri mu bikomeye i Dubai

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Ukwakira 2021 saa 03:14
Yasuwe :
0 0

Kuwa Mbere w’iki cyumweru, ikigo cya UAE Royal Group of Companies cyafunguye Ishami ryacyo rya mbere muri Afurika, aho rizaba rifite ibiro mu Mujyi wa Kigali.

Iki kigo kirakomeye cyane kuko kibumbatiye ibindi bigera kuri 60 biri hirya no hino ku Isi aho gikoresha abakozi barenze ibihumbi 20, kikaba ari icy’Umuryango w’Ubwami bwa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho kiyobowe na Sheikh Tahnoon bin Zayed Al Nahyan, Umujyanama mu by’umutekano muri UAE ndetse akaba n’umuvandimwe w’igikomangoma cya UAE, Mohammed bin Zayed (MBZ).

Ishami ry’iki Kigo mu Rwanda ryitwa Royal Club UAE-Rwanda, aho byitezwe ko rizakora ishoramari mu nzego zirimo ubuzima, nk’uko Sheikh Hamdan Bin Ahmed Al Maktoum aherutse kubitangariza RBA.

Yasobanuye impamvu bahisemo gushinga Ishami ryabo rya mbere mu Rwanda. Ati "Ni igihugu gifite umutekano, kandi abantu batwakiranye umutima ukunze. Niyo mpamvu twemeye kuza hano. [Tuzibanda ku ishoramari] ryo mu rwego rw’ubuzima.”

Byitezwe ko ishoramari ry’iki kigo rizafasha u Rwanda mu mugambi mugari rufite wo guhinduka icyicaro cy’ishoramari ryinjira muri Afurika no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

UAE Royal Group izajya igira inama ibindi bigo by’ubucuruzi, bityo kuba ije ku isoko ry’u Rwanda ni amahirwe y’uko izanakurura ibindi bigo, yaba ibisanzwe bikorana nayo ariko bidakorera mu Rwanda n’ibindi byifuza kwinjira ku isoko ry’u Rwanda.

Maktoum yavuze ko bazanye ubunararibonye basanganywe mu bijyanye n’ishoramari ndetse ko bazashyiraho urubuga ruzafasha ibindi bigo kuzana imari yabyo mu Rwanda.

Yagize ati “Turi mu ntangiriro yo gutangiza urubuga rw’ubucuruzi ruzahuza ibihugu bituranye n’u Rwanda, [ndetse kinateze imbere] ishoramari mu Rwanda no hanze y’u Rwanda.”

Iki kigo kirateganya kubaka inzu izajya yifashishwa mu kumurika umuco wa UAE. Kizashyira imbaraga mu guteza imbere ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga no kubaka inzu zigezweho, zishobora guturwamo cyangwa zigakorerwamo, ndetse akaba ari urwego iki kigo gihagazemo neza ku rwego rw’Isi.

UAE Royal Group isanganywe ishoramari mu nzego zirimo itangazamakuru, urwego rw’imari, inganda, ikoranabuhanga, uburezi, ubuzima, ibikorwa by’imyidagaduro, ikoranabuhanga rya robots n’izindi nzego zitandukanye

Ikigo cya UAE Royal Group, cyashinzwe ishami ryacyo mu Rwanda, ari naryo rya mbere gishinze ku Mugabane wa Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .