00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie yarekuwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Nzeri 2022 saa 07:23
Yasuwe :

Bruce Melodie wari watawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano mu Burundi yarekuwe ndetse amakuru avuga ko agiye guhita akomeza igitaramo yari afite ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.

Bruce Melodie yatawe muri yombi ku wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022, akigera i Burundi aho yari ajyanywe n’ibitaramo yagombaga gukorerayo kuri uyu wa Gatanu no ku wa Gatandatu.

Uyu muririmbyi yari akurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana aho yishyuzwaga n’uwitwa Toussaint Bankuwiha miliyoni zigera kuri 17 z’amafaranga y’u Rwanda arimo avance yari yahawe ubwo yagombaga kwitabira igitaramo mu Burundi ntajyeyo ndetse n’igihombo abari bamutumiye batewe no kutitabira kwe.

Agitabwa muri yombi yishyuye uwo mwenda ariko uwamwishyuzaga ntiyanyurwa ashaka n’indishyi.

Amakuru avuga ko yarekuwe amaze kwishyura izindi miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse ahita akomereza mu gitaramo dore ko ngo itsinda riri kumwe na we ryari ryakomeje imyiteguro.

Bruce Melodie yari yafunzwe ku wa 31 akigera i Burundi
Bruce Melodie yageze ahagomba kubera igitaramo cyo kuri uyu mugoroba
Abategura ahabera igitaramo imyiteguro bari bayigeze kure

Izindi nkuru wasoma: Umugambi w’imyaka ine wagejeje Bruce Melodie mu gihome i Bujumbura

U Burundi bwemeje ko bwataye muri yombi Bruce Melodie


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .