00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Umupolisi yarashe akomeretsa umusore ukekwaho kurwanya inzego z’umutekano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Nzeri 2022 saa 03:32
Yasuwe :

Umusore witwa Rubagumya Olivier wo mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro yarashwe n’umupolisi aramukomeretsa, ubwo yageragezaga kumurwanya yanga gutabwa muri yombi.

Amakuru yemeza ko uyu musore w’imyaka 33 y’amavuko yasagariye nyina aramukubita yenda kumwica, undi aramuhunga.

Nibwo uyu mubyeyi yatabaje inzego z’umutekano zirimo Polisi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, zijya kumuta muri yombi ngo akurikiranweho icyo cyaha.

Rubagumya bivugwa ko asanzwe anakoresha ibiyobyabwenge, yagerageje kurwanya inzego z’umutekano, umupolisi amurasa mu itako aramukomeretsa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yemereye IGIHE ko uyu musore koko yarashwe, agakomereka.

Yakomeje ati "Icya mbere, ntabwo byemewe kurwanya inzego zumutekano, uko byaba bimeze kose. Icya kabiri, n’iyo bibaye natwe dukora iperereza ngo turebe koko niba umupolisi atakoresheje imbaraga z’umurengera."

Amakuru ahamya ko atari ubwa mbere uyu musore yari ashyize ku nkeke ababyeyi be kubera ibiyobyabwenge, ku buryo byageraga aho bahunga urugo rwabo.

Magingo aya, arimo kuvurirwa ku Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .