Muri ibyo bihugu usanga harimo impande ebyiri, urw’abatabishyigikiye n’urundi rubishyigikiye kandi bose baba bafite ingingo bitwaza.
Uku kuburana kurakomeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’uko bitahuriweho ko hari umwanzuro wafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga ukuraho uburenganzira bw’abagore bwo gukuramo inda.
Byateje impagarara muri iki gihugu benshi bajya mu mihanda gukora imyigaragambyo.
Umwanzuro uzwi nka roe V. wade washyizweho mu 1973, cyari icyemezo kidasanzwe Urukiko rw’Ikirenga rwafashe kuko rwemeje ko Itegeko Nshinga rya Leta rirengera uburenganzira bw’umugore utwite, bwo guhitamo gukuramo inda adahuye n’inkomyi iyo ariyo yose iturutse kuri guverinoma.
Iki cyemezo kigisohoka nabwo cyasohotse mu buryo bunyuranyije n’amategeko, benshi mu bamagana gukuramo inda bajya mu mihanda no mu itangazamakuru berekana uburyo ibi bidakwiye.
N’uyu munsi abashyigikiye uburenganzira bwo gukuramo inda nabo bari mu myigaragambyo bavuga ko abagore bakwiriye kutabuzwa gukuramo inda.
Si muri Amerika gusa ahubwo ni ahantu henshi ku Isi hari abatumva ibintu kimwe kuri iyi ngingo: Dore bimwe mu byo buri ruhande rwitwaza.
Umugore afite uburenganzira bwo guhitamo
Abashyigikira gukuramo inda bavuga ko umugore afite uburenganzira bwose bwo guhitamo ibibera ku mubiri we cyangwa se mu mubiri we.
Bongeraho ko nta tegeko na rimwe rihari ribangamira uburenganzira bw’umugabo ku mubiri we, bityo bikwiriye kuba no ku bagore.
Umuntu ni uwavutse
Abashyigikira gukuramo inda bavuga ko umuntu aba umuntu koko igihe yavutse ariko ko mbere yaho aba atari umuntu wuzuye bityo kuvanamo inda nta kibazo bitera.
Muri aba hari abavuga ko nyuma y’amezi cyangwa se iminsi runaka aribwo umwana aba umuntu. Hari abavuga ko mbere y’amezi atanu cyangwa se ibyumweru 16 umuntu aba ashobora kuvanamo urusoro.
Umwana aba umuntu agisamwa
Abatabishyigikira bavuga ko umwana aba umuntu agisamwa, ko mu gihe intaga y’umugore yahuye ni y’umugabo agasama inda ikaba urusoro, uwo aba ari umwana bityo rero ibi ntibikwiye kumuvutsa ubuzima.
Gukuramo inda ni ukwica umuntu
Abadashyigikira gukuramo inda bavuga ko ntaho bitandukaniye no kwica umuntu kandi ko uvanyemo inda aba yishe udafite ubushobozi bwo kwirwanaho.
Uru ruhande rugizwe n’abemera Mana cyane ruvuga ko kwica umuntu bihabanye n’itegeko ry’Imana.
Kubangamira uburenganzira bwa muntu
Abamagana gukuramo inda bavuga ko iyo umuntu avanyemo inda aba yishe umuntu udashoboye kwirwanaho kandi ko ibyo aba ari ukubangamira uburenganzira bwa muntu.
Gukuramo inda bigira ingaruka ku muntu
Hari abavuga ko gukuramo inda bigira ingaruka ku muntu uyivanyemo bikaba byanamutera indwara nka kanseri cyangwa se bikangiriza imyanya myororokere ye cyangwa se bigakorwa nabi agatakaza ubuzima.
Abashyigikira guha umugore amahitamo bavuga ko ubu bikorwa mu buryo bwiza kandi burinda umuntu guhura n’izindi ngaruka izo arizo zose bityo rero kuko bikoranwa ubuhanga itegeko rikwiye guha abagore amahitamo.
Aba bavuga ko ahubwo kubima ubwo burenganzira aribyo bituma bakuramo inda mu buryo bubi bikabaviramo urupfu.
Gukuramo inda bigabanyiriza abana ingaruka mbi z’ubuzima
Iyi ngingo ishaka kuvuga ko mu gihe umuntu asamye atabishaka wenda mu gihe yafashwe ku ngufu cyangwa se adafite ubushobozi bwo kurera, bishobora kugira ingaruka kuri uwo mwana.
Urugero ngo umwana ashobora kumuta cyangwa akabaho mu buzima bubi.
Umuntu ashobora kuvanamo inda mu gihe runaka kidasanzwe
Hari abadashyigikira gukuramo inda ariko bavuga ko bishobora kwemerwa mu gihe uwo mwana uri mu nda ashobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’umubyeyi.
Ikindi gihe bamwe bemera ko umuntu yavanamo inda ni iyo yafashwe ku ngufu. Ibi benshi barabinenga bavuga ko uburenganzira bw’umugore budakwiye gutangwa mu gihe hari undi wabwambuwe.
Hari nizindi ngingo nyinshi ziherekeza buri wese nibitekerezo bye, ariko ikitavaho nuko gukuramo inda atari uburyo bwo kuboneza urubyaro kandi mu gihe umuntu atifuza gusama ni ngombwa gukoresha uburyo bwiza bwo kwirinda kereka mu gihe atabigizemo uruhare.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!