00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwatanze inkunga ya miliyoni 3,3$ muri Global Fund

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 22 September 2022 saa 09:20
Yasuwe :

Perezida Kagame yitabiriye inama ya karindwi igamije gushyigikira ibikorwa bya Global Fund, u Rwanda rwiyemeza kuzamura umusanzu warwo muri iki kigega aho rwatanze 3.250.000 $.

Inkunga u Rwanda rwatanze, ni inyongera ya 30% ku yo rwari rwatanze mu nama nk’iyi iheruka.

Iyi nama yabereye i New York, iyoborwa na Perezida Joe Biden aho yari igamije gukusanya inkunga yakwifashishwa mu bikorwa byo kwita ku buzima mu kurwanya indwara zirimo SIDA, Igituntu na Malaria.

Intego kuri iyi nshuro yari iyo gukusanya inkunga ingana na miliyari 18$ gusa iyakusanyijwe ni miliyari 14,25$ nubwo hari ibihugu bitaratanga umusanzu wabyo birimo u Butaliyani n’u Bwongereza.

Usibye u Rwanda rwatanze miliyoni 3,25$, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyemeje gutanga umusanzu ungana na ⅓ cy’ingengo y’imari ya Global Fund aho ku ikubitiro yatanze miliyari 2$ muri miliyari 6$ iki gihugu cyemeye gutanga.

Inkunga Amerika yatanze, yayiherekesheje amabwiriza y’uko izajya itanga miliyari 1$ mu gihe ibindi bihugu nibura byose byatanze miliyari 2$.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko igihugu cye kizatanga miliyari 1,6$, inyongera ya miliyoni 300 z’ama-euro igihugu cye cyari cyatanze mu bihe biheruka.

U Budage bwo bwiyemeje gutanga miliyari 1,3$ mu gihe Canada yo yemeye gutanga miliyari 1,21$. Ibihugu byinshi ku Isi byose byiyemeje kuzamura umusanzu wabyo ku kigero cya 30% uhereye ku Bubiligi, Canada, u Budage, Ireland, Luxembourg, Portugal na Espagne.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi nawo wavuze ko uzazamura inkunga yawo ku kigero cya 30%, wiyemeza gutanga miliyoni 750 z’ama-euro mu gufasha urwego rw’ubuzima ku Isi.

Ibihugu bya Afurika byazamuye umusanzu wabyo ku kigero cya 30% birimo Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Kenya, Malawi, u Rwanda, Afurika y’Epfo, Tanzania, Togo na Uganda.

Amafaranga ibihugu byatanzwe azifashishwa muri gahunda z’ubuzima ku Isi harimo kurwanya SIDA. Imibare y’Ishami rya Loni rishinzwe kurwanya SIDA, UNAIDS, igaragaza ko abantu banduye agakoko gatera SIDA biyongereyeho miliyoni 1,5 mu mwaka ushize.

Ni mu gihe abana bagera ku 800.000 banduye Sida batigeze babona ubufasha bwatuma ubuzima bwabo bukomeza nta makemwa.

Ku rundi ruhande, igituntu nacyo cyariyongereye aho mu 2020 gusa, habonetse impfu miliyoni 1,5$, nyinshi bwa mbere mu myaka irenga 10. Malariya yo impfu ziyikomokaho zaragabanutse ku kigero cya 47% hagati ya 2002 na 2020.

Perezida Kagame yitabiriye iyi nama ya Global Fund. Aha yari arimo kuganira na Chancelier w'u Budage, Olaf Scholz na Ursula Von Der Leyen uyobora EU
U Rwanda rwazamuye inkunga yarwo rwatangaga muri Global Fund ruyongeraho 30%
Inkunga yakusanyijwe igamijwe gufasha Isi kurwanya indwara zitandukanye zirimo SIDA, Igituntu na Malariya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .